Bruce Melodie nyuma yo gukorana na Shaggy yatangaje icyamamare muri Amerika bashobora gukorana indirimbo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-13 14:23:51 Imyidagaduro

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo, Itahiwacu Bruce uzwi cyane muri muzika nka Bruce Melodie, nyuma yo gukorana indirimbo n'umunyabigwi mu muziki mpuzamahanga, Shaggy, yatangaje ko imboni ze yatangiye kuzitera ku bandi bahanzi bakomeye ku isi barimo n'umunyamerika Jason Derulo wigeze gukandagiza ikirenge i Kigali.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Audiomack Africa, ubwo yari abajijwe umuhanzi uhora mu nzozi ze yumva ahora arota kuzakorana nawe indirimbo.

Bruce Melodie yagize ati: "Mu buzima mpora nifuza kuzakorana indirimbo na Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, hari n'abandi bahanzi nifuza kuzakorana nabo ariko abenshi ni ba bandi mba numva ari abanyempano koko, ubwo harimo nka Jason Derulo uturuka muri Amerika kuko ni umwe mu bahanzi beza nifuza kuzakorana nabo indirimbo, ndetse hakaza Asake wo muri Nigeria".

Muri iki kiganiro kandi, Bruce Melodie yatangaje ko indirimbo ye y'ibihe byose kuri we ari iyo yise 'Katerina' kuko n'umugore we ari ko yitwa kandi akaba ari we yayandikiye. Avuga ko ari indirimbo yashyizemo amarangamutima ye yose, mbese nk'umuntu wari urimo ataka umugore we w'ibihe byose.

Tubibutse ko Melodie ariwe muhanzi nyarwanda wenyine wabashije guca agahigo ko gukorana indirimbo n'abahanzi hafi ya bose bo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.

Yabashije gutera intambwe yegera n'abahanzi bo muri Afurika y'Iburengerazuba akorana indirimbo na Patoranking aheruka mu Rwanda ku wa 11 Ugushyingo 2023, aho yaririmbye mu birori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali nkuko Inyarwanda ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Bruce Melodie aherutse kwikoza muri Uganda akorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika wigeze guhatana mu bihembo bikomeye bya Grammy Awards, Eddy Kenzo, bakorana indirimbo bise 'Nyoola'.

Related Post