Enrique Iglesias warijije cyane igitsina gore ari mu marembera ku bijyanye na muzika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-16 09:44:15 Imyidagaduro

Umuhanzi w'icyamamare ku Isi, Enrique Iglesias, wamamaye cyane mu ndirimbo z'urukundo nka 'Bailando', 'Esperanza' n'izindi, yatangaje ko agiye kureka umuziki burundu nyuma y'imyaka irenga 30 awubarizwamo.

Enrique Miguel Iglesias umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo waciye ibintu, ukomoka mu gihugu cya Espagne, yakunzwe cyane bitewe n'ibihangano bye byuzuyemo imitoma iririmbitse mu rurimi rw'Espagnol.

Uyu muhanzi uri mu bari mu gasongero ku muziki wo mu Burayi na Latin America, yamaze kuvuga ko nyuma y'imyaka 32 mu muziki, yiteguye kuwureka agafata umwanya uhagije wo kwita ku muryango we.

Mu kiganiro Enrique Iglesias yagiranye na People Magazine, yatangaje ko namara gusohora album nshya yise: ''Final Vol 2' ikurikira iyo yamuritse mu 2021 Vol 1 azahagarika burundu ibijyanye na muzika.

Yagize ati ''Nyuma y'imyaka myinshi maze mu muziki, ubu niteguye kuwusezera. Iyi album niyo ya nyuma sinzongera kuririmba''.

Uyu muhanzi w'imyaka 48 yakomeje avuga ko impamvu ya mbere agiye kureka umuziki ari uko ashaka kuba hafi y'umugore we Anna Kournikova n'abana babo batatu. Yagize ati: ''Maze imyaka myinshi mu mpora mu ngendo zidashira kubera umuziki. Sinicara hamwe ngo mbashe kwita ku muryango wanjye. Sinshaka kuba wa mugabo wiyeguriye akazi akareka umuryango we''.

Enrique Iglesias kandi yavuze ko narangiza ibitaramo bizenguruka Amerika y'Amajyaruguru azahita ashyira akadomo ku gukora ibitaramo. Ibi bitaramo byitwa 'Trilogy Tour' ari gukorana na Pitbull hamwe na Ricky Martin batangiye mu mpera z'umwaka ushize wa 2023.

Kimwe mu biri kugaruka mu bitangazamakuru cyane ni uko uyu mugabo uzwiho gukundwa n'igitsinagore cyane, yemeje ibyo gusezera ku muziki nyuma yaho umujyanama we (Manager) witwa Fernando Giaccardi atangaje ko uyu muhanzi ari mu minsi ya nyuma mu muziki.

Ibi bije nyuma yaho Iglesias yagurishije uburenganzira ku muziki we na Warner Music Group yamwishyuye akayabo ka Miliyoni 180 z'Amadolari ya Amerika.

Related Post