Turkie: Umuhungu wa Perezida wa Somaliya yakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-17 08:18:23 Amakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, Nibwo Urukiko rwa Turkey rwakatiye igifungo cy'imyaka ibiriumuhungu wa perezida wa Somalia nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'ubwicanyi.

Iki cyaha cyahise kivunjwamo ihazabu, Mohammed Hassan Sheikh Mohamud, Tariki ya 30 Ugushyingo, nibwo yashinjwaga guteza urupfu rw’umumotari wagemuriraga abantu kuri moto witwa Yunus Emre Gocer nyuma yo kumugonga ubwo yari mu modoka y’Abadipolomate yari atwaye ubwo yari ageze ku muhanda munini i Istanbul.

Bivugwa ko Mohamud yahise ahunga ariko nyuma akaza kugaruka muri Turukiya mu cyumweru gishize kwirega no gusobanura uko impanuka yagenze nkuko Ibiro ntaramakuru DHA dukesha iyi nkuru byatangaje ko icyemezo cyo kumuta muri yombi cyahise kirengagizwa kuko yemeye gutanga ingurane y’igifungo.

Ubwo yahamywaga iki cyaha, urukiko rwemeje ko acibwa 27.300 yo muri Turukiya ($ 910) nk’ikiguzi cy’igifungo gihwanye n’imyaka ibiri yakatiwe yakabaye ari muri gereza akanamburwa Uruhushya rwo gutwara rwo gutwara imodoka amezi atandatu.

Abashinjacyaha bari basabye ko Mohamud yakatirwa igifungo cy’imyaka itandatu ariko urukiko rubitera utwatsi.

Related Post