Uganda: Bobi Wine na Besigye baratakambira umuhisi n'umugenzi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-18 13:22:26 Amakuru

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi ’Bobi Wine’ na Dr Kizza Besigye batangaje ko batorohewe n'ubuzima nyuma yuko inzego z’umutekano zibafungiye mu ngo zabo.

Iyi mpuruza yatagajwe binyuze ku rubuga rwa X rwahoze yitwa Twitter aba bombi bakoresha.

Ku isonga, Bobi Wine yavuze ko "ibigwari by’abasirikare n’abapolisi byagose urugo rwacu hanyuma bidufungira iwacu, ariko imyigaragambyo irakomeje. Musane imihanda yacu, murekure imfungwa za Politiki, mubohore Uganda."

Mugenzi we Besigye na we yemeje ko na we yafungiwe iwe mu rugo, anagaragaza imodoka za Polisi ya Uganda n’igisirikare zagose urugo rwe.

Besigye na Bobi Wine bafungiwe mu ngo zabo mu gihe Polisi ya Uganda yaherukaga kubateguza ko itaza kuborohera, mu gihe bari kuba bagiye mu myigaragambyo.

Ni imyigaragambyo aba banyapolitiki bateguye mu gihe i Kampala hari kubera inama mpuzamahanga izwi nka Non-Aligned Movement (NAM) yitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

Related Post