RDC: Abarebana ayingwe na Perezida Félix Tshisekedi bateguje imyigaragambyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-19 07:58:52 Amakuru

Martin Fayulu, Floribert Anzuluni na Moïse Katumbi bahataniye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barahiriye kuzakora imyigaragambyo ubwo Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo azaba ari kurahirira gukomeza kuyobora iki gihugu ku tariki ya 20 Mutarama 2024 nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko yatsinze aya matora ku majwi 73.34%.


Moïse Katumbi na bagenzi be batangaje ko batanyuzwe n’imigendekere y’aya matora yabaye tariki ya 20 n’iya 21 Ukuboza 2023, bitewe n’inenge nyinshi zagaragayemo zirimo urugomo no kudafungurwa kwa zimwe muri site z’itora.

Aba bakandida kandi bamaganye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, bayishinja kugira uruhare mu migendekere mibi yayo. Katumbi we yasabiye umuyobozi w’iyi komisiyo, Denis Kadima, kwegura hamwe n’abandi bafatanyije kuyiyobora.

Aba banyepolotiki basabye abaturage kwishyira hamwe, bakamagana aya matora kuko yagenze nabi, Tshisekedi abona intsinzi bemeza ko atari akwiye.

Related Post