Guyana: Inkongi yumuriro yahitanye abantu 20 barimo abana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-22 14:00:37 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 mu gihugu cya Guyana mu Majyepfo ya Amerika abantu babarirwa muri 20 biganjemo abana bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye inzu abanyeshuri bararamo ku ishuri.

Byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu , aho yagize iti “N’umubabaro mwinshi dufite, turashaka kubabwira aho iby’inkongi yibasiye dortoir yo ku ishuri ryisumbuye rya Mahdia bigeze. Umubare w’abapfuye wazamutse, ubu ugeze ku bantu 20”.

N’ubwo hataratangazwa icyateye iyo nkongi, Guverinoma y’icyo gihugu yongeyeho ko “Abandi bantu benshi bakomeretse” .

Yongeyeho ko hari indege eshanu zamaze koherezwa i Mahdia, “kugira ngo zijye gufasha abashinzwe ubuzima muri ako gace, gutanga ibikoresho by’ubuvuzi bikenewe no gutwara abarembye cyane”.

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’icyo gihugu, yakomeje igira iti “Perezida wa Repubulika n’abandi bakozi ba Leta, bagiye gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi ku Kibuga cy’indege cya Georgetown, kugira ngo bakire abarwayi barembye cyane no gutegura uko bavurwa byihuse, kuko hateguwe gahunda yagutse yo mu buryo bw’ubuvuzi. Abantu bakaba basabwa gukomeza gusengera abo bana, imiryango yabo na sosiyete baturukamo”.

Perezida wa Guyana, Irfaan Ali, ari aho ku Kibuga cy’indege mu rwego rw’ibikorwa by’ubutabazi, yagize ati “Ni ikiza gikomeye! Birababaje, biteye agahinda. Twashyizeho gahunda yagutse y’ubutabazi n’ubuvuzi, kandi nategetse ko hafatwa ingamba zihariye kugira ngo buri mwana ukeneye kwitabwaho kandi neza bikorwe”.

Uwari aho iyo nkongi yabereye, wifuje ko amazina ye atatangazwa, waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yavuze ko hapfuye abantu benshi abandi bagakomereka, ariko abenshi bari abana nkuko ikinyamakuru thehindu.com kibitangaza dukesha iyi nkuru



Related Post