Polisi yataye muri yombi umugabo wavogereye urugo rwa Taylor Swift

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-22 06:20:55 Imyidagaduro

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, Nibwo Polisi ikorera mu wa New York, yataye muri yombi umugabo wiyita umufana ukomeye w’icyamamarekazi Taylor Swift, nyuma yo gushaka kwinjira ku ngufu mu rugo rw’uyu muhanzikazi.

Ikinyamakuru nbcnewyork dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu mufana wa Taylor Swift warenze iby’ubufana akabishyira kurundi rwego, byamukozeho ubwo yajyaga mu rugo rw’uyu muhanzikazi ntaburenganzira abifitiye bikamuviramo gufungwa.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi uyu mugabo imaze iminsi micye yakiriye ikirego kimushinja dore ko kuri Noheli nabwo yateye urugo rwa Taylor Swift amuzaniye impano gusa agasubizwa inyuma.

Taylor Swift yiyongereye ku mubare w’ibyamamare birimo Chris Brown, Angelina Jolie n’abandi bagiye bavogerwa n’abafana mu ngo zabo.

Related Post