Ukraine: Umujyi wa Bakhmut ukomeje guhererekanywa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-23 09:45:17 Amakuru

Itsinda ry’abasirikare b’abacanshuro bo mu Burusiya, Wagner batangaje ko biteguye gushyikiriza Ingabo za Leta y’Uburusiya umujyi wa Bakhmut baherutse kwambura Ingabo za Leta ya Ukraine.

Umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin yatangaje ko bitarenze kuwa 1 Kamena bagomba kuba bashyikirije uyu mujyi Abarusiya ku mugaragaro.

Uyu muyobozi  yatangaje ko uwo mujyi bawigaruriye ku wa Gatandatu ushize nubwo Guverinoma ya Ukraine ivuga ko abeshya.

Prigozhin yavuze ko igikurikiyeho ari ugushyikiriza uwo mujyi ingabo z’u Burusiya.Ati “Wagner izava muri uyu mujyi guhera tariki 25 Gicurasi kugeza tariki 1 Kamena.”

Abarwanyi ba Wagner bakorana n’ingabo z’u Burusiya, bamaze igihe bagose umujyi wa Bakhmut uri mu burasirazuba bwa Ukraine, aho bari bahanganye n’ingabo z’icyo gihugu mu ntambara imaze umwaka urenga.

Nubwo Wagner ivuga ko yamaze gufata uwo mujyi, Ukraine nayo iracyemeza ko ingabo zayo ziwurimo. Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aherutse gushimira Wagner kuri iyo ntsinzi.

Umujyi wa Bakhmut uzwiho kubamo ibirombe by’umunyu, wari utuwe n’abaturage basaga 70 000 mbere y’intambara gusa bivugwa ko benshi bahunze ubwo imirwano yatangiraga.

Iyi ntambara ikomeje gukura mu byabo imbaga itari nkeya kandi ukabona ko nta na gahunda yo guhagarika iyi ntambara ihari.

Related Post