Amerika: Urukiko rwategetse Donald Trump kwishyura impozamarira ya miliyoni 83$

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-28 04:39:08 Amakuru

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetswe n'Urukiko rw’i New York kwishyura umunyamakuru Elizabeth Jean Carroll miliyoni 83,3 z’amadolari (angana na miliyari 106 Frw) nyuma yo kwemeza ko yamuharabitse.

Uyu munyamakuru Elizabeth yashinje Trump kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina mu 1996 ubwo bahuriraga i New York, gusa uyu munyapolitiki yarabihakanye, ahubwo ashinja uyu munyamakuru kumubeshyera, agamije kumwubakiraho izina mu gihe yitegura gusohora igitabo yise "What Do We Need Men For? A Modest Proposal."

Uyu munyamakuru yatanze ikirego, asobanura ko amagambo ya Trump arimo iharabika kandi ko yatumye atakaza agaciro nk’umuntu wubashywe mu mwuga w’itangazamakuru nkuko Al Jazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Iki cyemezo cyafashwe n'inteko y’abacamanza barindwi yanzuye ko Trump yaharabitse uyu munyamakuru, imutegeka gutanga iyi ndishyi irimo ibyiciro bibiri: amadolari miliyoni 18,3 yo kumusubiza agaciro na 65 y’igihano.

Uru rubanza rumaze gucibwa, Carroll yagaragaje ko ari intsinzi ku mugore wese urwanya ihohoterwa, kandi ko ari ugutsindwa kw’abantu bose bumva ko bagomba gusuzugura abagore. Ati “Ni ugutsindwa gukomeye ku bagerageza gushyira umugore hasi.”

Trump utemeranya n'umwanzuro w'urukiko, yavuze ko urukiko rwabikoze mu rwego rwo kumunaniza nk'umunyapolitiki.

Related Post