Agasobanuye: Ibyihariye ku masezerano Habib Igihangange yagiranye na THAMAR COMPANY LTD

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-28 08:32:04 Imyidagaduro

Ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023, Nibwo IRAGENA Habibu uzwi ku izina rya Habib Igihangange mu mwuga wo gusobanura filimi, yasinyanye amasezerano na Sosiyeti y'ubwubatsi yitwa THAMAR COMPANY LTD.

Habib umaze kuba ikimenyabose mu mwuga wo gusobanura filime zitandukanye mu kiganiro yagiranye na BTN nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yatangaje ko ashingiye cyane ku mikoranire yo kujya yamamariza iyi sosiyeti binyuze ku mbugankoranyambuga ze ndetse no muri filimi asobanura.

Umunyamakuru yagerageje kumubaza agaciro k'aya masezerano aryumaho gusa amubwira ko afite igihe kingana n'umwaka ndetse kandi ko isaha n'isaha ashobora kongerwa.

Yagize ati" Nibyo koko nagiranye amasezerano na Sosiyeti y'ubwubatsi yitwa THAMAR COMPANY LTD ikorera mu Rwanda. Ntabyinshi nayatangazaho gusa icyo nakubwira n'uko angana n'umwaka ndetse kandi isaha n'isaha ashobora kongerwa 

Uyu musobanuzi atangaza ko imiryango yugururuye ku bifuza gukorana nawe mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora aho wamubona unyuze kuri nimero ya telefoni ngendanwa ya 0791902214.

Nakwibutsa ko Habib Igihangange, yamenyekanye cyane binyuze kuri filimi yasobanuye zinaca kuri BPlus TV ndetse na BTN TV zirimo; IGIKOMERE, YUZYIL, JODHA AKBAR, DUY BENI, n' izindi nyinshi.

Amafoto


Related Post