Rema yateye utwatsi abavuga ko akundana na Justine Skye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-28 12:15:41 Imyidagaduro

Umuhanzi Divine Ikubor wamamaye ku izina rya Rema ukomoka muri Nigeria, yahakanye ibimaze iminsi bivugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Justine Skye wo muri Amerika baherutse gukorana indirimbo muri 2021.

Inkuru yabo yatangiye kunugwanugwa nyuma yuko bakoranye indirimbo ‘Twisted Fantasy’ nanone bikomerera ku birori by'isabukuru Rema aherutse gukorera uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka Don’t Know’, ‘Collide’ n’izindi.

Ntibyatinze aba bombi bakomeje kujya bagaragara barikumwe ndetse banabwirana amagambo asize umunyu ku mbuga nkoranyambaga, bikomeza kuzamura amakuru y’uko bakundana mu ibanga. Byumwihariko aba bombi baherutse kwizihizanya Noheli barikumwe. 

Kera kabaye uyu muhanzi yabinyomoje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ Magazine UK. Rema yagize ati: ‘Nk’uko mwabibonye nanjye niko nabibonye. Nabonye aya makuru ku mbuga nkoranyambaga ariko ni ibinyoma”.

Yakomeje agira ati:” Njye na Skye ntabwo dukundana. Ni inshuti yanjye ya hafi. Ubushuti bwacu bwatangiye kuva mu 2021 dukorana indirimbo yitwa ‘Twisted Fantasy’.

Rema w’imyaka 24 yakomeje yemeza ko adakundana na Justine Skye w’imyaka 28 agira ati:” Ntabwo nzi impamvu abantu bambonanye n’umukobwa uwari we wese babita batekereza ko mutereta. Justine nanjye turi inshuti zisanzwe kandi dukundana ntitwabihisha. Impamvu ntabyo twavuze nuko tudakundana”.

Related Post