DRC: Biteye agahinda, Polisi ya Congo yakubise umwana imuhindura intere

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-23 10:33:30 Amakuru

Hari abapolisi ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje bakomeje kunengwa igikorwa cyununyamanswa cyahagurukije Perezida wiki gihugu.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ateye ubwoba n’agahinda y’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahondagura umwana, bamukandagira mu mbavu n’ahandi, ubwo habaga imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga na Matata Ponyo. Uyu mwana ubu ari mu bitaro.


Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru i Kinshasa gishize yahinduye isura nyuma y’aho Polisi iyinjiyemo igatera imyuka iryana mu maso mu bayitabiriye, ndetse binavugwa ko yarashe amasasu ya nyayo.

Ababyeyi b’uyu mwana witwa Roger Masasu wahondaguwe na polisi yatatanyaga abigaragambya, bagaragaye batakambira Katumbi ngo abafashe kumuvuza, aranabikora, aho agaragara ari kumwe na nyina na Se, afite ibipfuko ku mutwe, ku kuboko n’ukuguru by’ibumoso ndetse no mu gituza.

Igikomeje kugarukwaho uyu munsi ni uko uyu mwana yateje intambara ikaze hagati ya Katumbi na Tshisekedi.

Itsinda riyobowe na Depite Mike Mukebayi ryasuye umuryango w’uyu mwana, rimuvuga ibigwi ndetse agenerwa n’ubufasha. Ntibyatinze uyu mudepite ahita atabwa muri yombi ajyanwa ahataramenyekana.

Nyuma y’ubufasha bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, hari amashusho yagaragaye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Peter Kazadi, yasuye umuryango w’uriya mwana aniyemeza kumuvuza.

Yagize ati "Umukuru w’Igihugu na we yabonye ariya mashusho bimukora ku mutima nk’umubyeyi, ansaba gushaka uriya mwana ngo murebere uko bimeze. Namubonye, ni muzima, aracyahumeka neza nyuma yo gukubitwa inkoni n’abapolisi. Ndishimye kuba akiri muzima. Muganga yambwiye ko ubuzima bwe butameze nabi".

Kazadi yavuze ko abapolisi bahohoteye uriya mwana bose bagomba kugezwa mu butabera bagacirwa urubanza bagahanirwa ibikorwa by’ubunyamaswa bakoreye uriya mwana.

Kazadi uri mu bakomeye mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi, yongeye kugaragara yaherekeje Perezida Félix Antoine Tshisekedi basuye umwana Roger Masasu mu bitaro bya Promedis (Matete).

Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde yabwiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko bagomba kwirinda gukoresha abana mu myigaragambyo yabo.

Katumbi uri mu bateguye imyigaragambyo, yashimiye abamaganye ibikorwa by’ubunyamaswa bwa polisi n’ingoma y’igitutu iyoboye RDC nta mususu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bemerewe gukora imyigaragambyo yagombaga guhera mu Mujyi wa Kinshasa ku masangano y’umuhanda y’ahitwa Sakombi, bagakomeza berekeza ahitwa Avenue Kasavubu berekekeza ahitwa Victoire nyuma bakamanuka bajya ahitwa Ymca.

Related Post