Kenya: Ubukana bw'imyigaragambyo yamaganaga ubwicanyi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-29 06:22:04 Amakuru

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, Nibwo mu Mijyi ya Nairobi, Nakuru, Mombasa, Nyeri na Lodwar, habereye imyigaragambyo yakozwe n'imbaga y’abantu biganjemo abagore bari  bigabije imihanda mu turere twinshi, bamagana ubwicanyi ndetse n’irindi hohoterwa bakorerwa.

Bamwe mu bari bayirimo bari bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’abagore bishwe.Yabaye nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Rita Waeni wasanzwe yishwe atemaguwe bajugunya ibice by’umubiri we babishyize mu ishashi.

Ibi binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwerekana ko umugore umwe muri batatu muri Kenya ahohoterwa ku mubiri mu buzima bwe.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International) uvuga ko abagore n’abakobwa barenga 500 bishwe muri Kenya hagati ya 2016 na 2023. Abenshi muri abo bagiye bicwa n’abakunzi babo cyangwa abantu baziranye nabo.

Amashyirahamwe y’abagore muri Kenya asaba Leta kwita kuri iri hohoterwa rikorerwa abagore kandi ikarigira icyaha gikomeye gihanwa n’mategeko.

BBC ivuga ko abigaragambije i Nairobi bari bafite agahinda kenshi bagaragaza ko na bo bakwiye gufatwa nk’abandi bantu, aho gufatwa nk’inyamaswa ndetse bavuga ko abagabo babica na bo ari abanyantege nke.

Related Post