The Ben werekeje muri Amerika azaririmba muri Rwanda Day

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-30 12:05:14 Imyidagaduro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024, Nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki w’u Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ko yageze i Chicago.

Ibi The Ben abitangaje mbere yo kwerekeza i Washington DC ahazabera Rwanda Day izaba ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Byitezwe ko The Ben azaba ari umwe mu bihumbi by’Abanyarwanda bazakoranira i Washington DC aho bazaba bitabiriye Rwanda Day ubusanzwe ihuza ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Byitezwe ko The Ben n’abarimo Bruce Melodie na Teta Diana, bazataramira abazitabira Rwanda Day izabera ahitwa Gaylord National Resort and Convention Center.

Rwanda Day iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu Ukwakira 2019. Yahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 3500 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

Related Post