Da Prince Igikomangoma yasohoye filimi igaruka ku isenyuka ry'Ubwami bwa Ottoman

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-30 13:31:02 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2024, Nibwo Hakizimana Omar wamamaye nka Da Prince Igikomangoma mu mwuga wo gusobanura filimi yashyize ahagaragara filimi y'uruhererekane yitwa The Capital igaruka cyane ku mateka y'Ubwami bwa Ottoman.

Ni Filimi uyu musobanuzi avuga ko igaragaza uruhare rw'ibihugu by'Uburayi mu isenyuka ry'ubwo bwami byu mwihariko u Bwongereza ndetse n'intangiriro yishingwa rya leta ya Israel n'itahuka ry'abayahudi bava mu bihugu bari barahungiyemo.

Iyi filimi " The Capital" ikoze mu bwoko bune burimo; urukundo, intambara n'amateka ndetse n'imirwano( Action)

Itandukanye na filimi ziza zica hejuru ibyaranze ubwami bwa Ottoman kuko yo igaragaza ukuri kw'amateka ku gipimo kirenga 90% .

Iyi filimi kandi igiye hanze nyuma y'iyo aherutse gusobanura 'Farha' ivuga ku ntandaro y'amakimbirane y'ibihugu bihanganye muri iyi minsi bya Israel na Palestine.

Ikindi nakwibutsa n'uko iyi filimi nshya yitwa The Capital, ayisobanuye nyuma y'ubusabe bw'abamukurikira bitewe nuko umukurikiye abasha gusobanukirwa neza igisobanuro cya filimi kuko ayikora bigendanye n'ukuri n'amwe mu magambo akoresha atarimo ay'urukozasoni.

Da Prince watangiye gusobanura mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 aho ahereye kuri filimi yitwa Destan nayo yakorewe muri Turkie, akorana na kompanyi yitwa Lyon Cinema iyoborwa na Hagenimana Jean Claude,  isanzwe yerekana filimi zisobanuye mu Kinyarwanda mu karere ka Bugesera i Nyamata.

Kugeza ubu filimi asobanura zinyura kuri shene ibarizwa kuri Startimes yitwa  BPlus TV ndetse zikanagaragara ku rubuga rwa Ishakiro.net

Related Post