Pakistan: Imran Khan wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe igifungo cy'imyaka 10

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-31 09:52:14 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024, Nibwo muri Pakistan Urukiko rwahanishije Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe w'igihugu gufungwa imyaka 10 muri gereza.

Ni umwanzuro w’urukiko wasomewe muri gereza ya Adiala, ahitwa i Rawalpindi, aho Imran Khan afungiye kuva muri Kanama 2023 ubwo yatabwaga muri yombi, ategereje kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.

Imran Khan yatangiye kuburanishwa mu kwezi k’Ukwakira 2023, hashingiwe ku itegeko rigena ibyo kurinda amabanga ya Leta ryo mu gihe cy’ubukoroni . Urubanza rwabereye muri iyo gereza ya Adiala, ari kumwe n’abanyamategeko be n’abantu bakeya bo mu muryango we ndetse n’abanyamakuru bakeya cyane.

Ishyaka rya PTI ryatangaje ko ritishimiye ubutabera uwo muyobozi wabo yahawe, kubera ko yaburanishijwe itangazamakuru ryakumiriwe ndetse na rubanda, iryo shyaka ryaboneyeho gutangaza ko Imran Khan azajurira.

Icyo gihano kije mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo habe amatora y’Abadepite n’ay’Abayobozi b’Intara, kuko ateganyijwe ku itariki 8 Gashyantare 2024, ariko no muri iki gihe cyo kwiyamamaza, ishyaka rya PTI ryashinzwe na Imran Khan ryatangiye gushinjwa uburiganya mu matora.

Mu gihe icyo gihugu cyitegura ayo matora, Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, na Shah Mehmood Qureshi, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Pakistan ndetse akaba n’umuyobozi wungirije w’Ishyaka rya PTI , Pakistan Tehrik-e-Insaf (Mouvement du Pakistan pour la justice, PTI)’, bakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 10 muri gereza tariki 30 Mutarama 2024 kubera ibyaha byo kumena amabanga ya Leta nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iryo shyaka ndetse n’ibitangazamakuru bya Leta.

Related Post