Koreya y'Epfo: Indege y'Igisirikare cya Amerika yarohamye mu nyanja

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-31 17:07:37 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024, Nibwo Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko indege yazo yo mu bwoko bwa F-16 yari iri mu myitozo muri Koreya y’Epfo yaguye mu Nyanja.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw'iki gisirikare, avuga ko umupilote wari utwaye iyi ndege yabashije kuyirokoka avamo itaragwa mu mazi ahita ajyanwa mu ivuriro nk’uko ingabo za Amerika zabyemeje.

Umwe mu basirikare ba Amerika, Col. Matthew C. Gaetke yavuze ko ashimira cyane ubuyobozi bwa Koreya y’Epfo bwabafashije mu butabazi, yongeraho ko hakurikiyeho ibikorwa byo gushakisha iyo ndege no gusana ibyangiritse nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Itangazo risoza rivuga ko amakuru y’icyaba cyateye iyi mpanuka akiri ibanga kugeza ubwo iperereza rizaba rimaze kugaragaza amakuru yizewe.

Related Post