Kenya: Abantu batatu bishwe na Gazi abarenga 200 barakomereka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-02 12:02:47 Amakuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, Nibwo mu gace ka Embakasi, i Nairobi muri Kenya, Gaz yari itwawe n'ikamyo yaturitse ihitana abantu babiri ako kanya mu gihe abandi babarirwa muri 200 bakomeretse bikabije.

Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwarura, mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yatangaje ko abantu bari mu modoka, inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo hafi y’aho iyi gazi yaturikiye ari bo bagizweho ingaruka nkuko aljazeera dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mwaura yagize ati “Ikamyo ifite nimero iyiranga itaramenyekana yari itwaye gazi, yaturitse, umuriro mwinshi ukwira ahantu hanini. Abenshi bari mo imbere kubera ko bwari bwije.”

Aljazeera ikomeza ivuga ko byageze mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abapolisi bakigerageza kuzimya uyu muriro.

Umuryango Croix Rouge muri Kenya utanga ubutabazi watangaje ko wajyanye abantu 271 ku mavuriro, abandi 27 ubavurira aho impanuka yabereye.

Related Post