Carl Weathers wakinnye muri filime “Predator” na “The Mandalorian” yitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-03 13:56:04 Imyidagaduro

Mu ijoro rya tariki 1 rishyira iya 2 Gashyantare 2023, Nibwo uwabiciye bigacika muri sinema y’i Hollywood, Carl Weathers wamenyekanye cyane muri filime zirimo “Rocky”, “Predator” na “The Mandalorian” yitabye Imana afite imyaka 76.

Carl Weathers wahoze ari umukinnyi wa Rugby mbere y’uko yinjira muri sinema, yavukiye i New Orleans mu 1948.

Yakiniye Ikipe ya San Diego State University aho yize ibijyanye n’ikinamico mbere y’uko akina mu Ikipe ya Oakland Raiders mu 1970.

Mu myaka irenga 50 yari amaze muri sinema, yakinnye muri filime zirenga 75.

Muri filime “Rocky” yamugize icyamamare, Carl Weathers agaragaramo nk’umukinnyi w’iteramakofe witwa Apollo Creed aho aba ahanganye na Sylvester Stallone ukina yitwa Rocky Balboa. Yasohotse mu 1976.

Mu 2015 ni bwo hatangiye gusohoka ibice bya filime yiswe Creed bishamikiye kuri uyu mugabo aho Michael B Jordan akina ari umwana we.

Mu 1987, Carl Weathers yakinnye muri filime yitwa Predator yahuriyemo na Arnold Schwarzenegger.

Mu 2021, yahataniye ibihembo bya Emmys bitewe n’uruhare yagize muri filime The Mandalorian.

Azwi nka Greef Karga, izina yakuye muri filime y’uruhererekane Star Wars yakinnyemo ndetse anayobora ibice byayo bibiri.

Asize abana babiri b’abahungu, Jason Weathers na Matthew Weathers, yabyaranye n’umugore we wa mbere, Mary Ann Castle.

Related Post