Chili: Abarenga 100 bamaze gupfira mu nkongi y'umuriro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-06 09:02:44 Amakuru

Abantu 122 nibo bamaze gutangazwa ko bapfiriye mu nkongi y’umuriro ikomeye yibasiye agace ka Valparaiso k’ubukerarugendo muri Chili kuva ku wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024 mu gihe 200 baburiwe irengero.

Amakuru dukesha daillymail avuga ko iyi nkongi yaturutse mu ishyamba, ikwirakwira vuba vuba igera mu bice bituwe n’abantu, yica abantu ndetse yangiza n’ibintu birimo imodoka, hafi hegitari 26,000 zihinduka umuyonga.

Abashinzwe ubutabazi bwo kuzimya inkongi bagera ku 1400, abasirikare 1300 ndetse n’abakorerabushake, bose bageze ku munsi wa kane bahanganye n’iyo nkongi nk’uko Urwego rushinzwe kugenzura no gukumira ibiza muri Chili (Senapred) rubitangaza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu cya Chili, Manuel Monsalve, ati "Tugomba kuvuga ko dushingiye ku makuru aturuka kwa muganga, hari abantu 122 bamaze gupfa, muri bo imirambo 32 yonyine ni yo yamaze kumenyekana”.

Perezida wa Chili, Gabriel Boric, asura ahibasiwe n’inkongi y’umuriro ejo ku itariki 4 Gashyantare 2024, yagize ati "Umubare uraza kwiyongera, tuzi ko umubare uza kwiyongera ku buryo bukomeye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Viña del Mar, Macarena Ripamonti, na Guverineri wa Valparaíso, Rodrigo Mundaca, bombi batangaje ko abantu babarirwa mu magana baburiwe irengero, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Perezida Gabriel Boric, yavuze ko Igihugu cye kiri mu gahinda gakabije, gatewe n’icyo kiza gikomeye kije nyuma y’umutingito w’Isi wari ufite ubukana wa 8.8, wabaye mu 2010, ugakurikirwa na Tsunami yabaye muri icyo gihugu ku itariki 27 Gashyantare 2010, ikica abantu basaga 500.

Ni inkongi bivugwa ko yatewe n’igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru cyane, ariko Minisitiri w’umutekano imbere muri icyo gihugu, Carolina Toha yavuze ko iteganyagihe ryatangiye gutanga icyizere, kuko ikirere cyatangiye guhehera.

Related Post