Kenya: Abayobozi b’itorero 29 bakurikiranyweho kwivugana abana 191

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-07 11:07:45 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024, Nibwo muri Kenya abayobozi b’itorero barimo n’Umuyobozi wabo mukuru, witwa Paul Mackenzie na bagenzi be 29, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abana 191, imirambo yabo bakayishyingura mu ishyamba bagejejwe imbere y'urukiko rwa Malindi.

Amakuru avuga ko abaregwa bose basengera mu Itorero Good News International Church, ubwo bari imbere y’urukiko  bahakanye ibyo bashinjwa kandi umwe muri bo ntiyaburanye bitewe n’uko ubuzima bwe bwo mu mutwe butifashe neza.

Abashinjacyaha bavuga ko Mackenzie yategetse abayoboke be kwiyicisha  inzara ndetse n’abana babo kugira ngo bazajye mu ijuru mbere yuko Isi irangira.

Bivugwa ko abayoboke b’Itorero Good News International Church babaga mu midugudu yo mu ishyamba rya Shakahola imirambo yabo igera kuri 400, yaje gutabururwa muri iryo shyamba. 

Mackenzie yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, kwica no gushinyagura. 

Mu Kuboza 2023, yahamijwe n’urukiko  icyaha cyo gukora no gukwirakwiza filime atabifitiye ubureganzira akatirwa igifungo cy’umwaka umwe.

Related Post