Itsinda rya James & Daniella ryakoze agashya ritumira abantu 1000 mu gitaramo kidasanzwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-24 08:19:48 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Abantu basaga 1000 bategerejwe mu gitaramo kuwa 2 Kamena 2023 muri Kigali Convention Centre  kizakorwa nItsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, James & Daniella, nyuma y’imyaka itatu ridakora ibitaramo.

Mu kiganiro James na Daniella bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wa tariki 23 Gicurasi, bahishuye byinshi ku gitaramo giteganyijwe ku wa 2 Kamena 2023 muri Kigali Convention Centre aho kwinjira ari ibihumbi 15 Frw.

Ni cyo bazatangiramo umusogongero wa zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri album yabo ya gatatu bise ‘Ibyiringiro’ ndetse n’izindi bateganya gushyira ku izakurikiraho.

Iyi album iri gucururizwa ku rubuga rwa ABA, igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo ebyiri ziri mu rurimi rw’Igiswahili n’imwe iri mu Cyongereza.

Rugamba James n’umugore we Daniella Rugamba, bavuga ko muri iki gitaramo hazanabamo igihe cyo kumva ubuhamya bwiza bw’ubuzima baciyemo mu myaka itatu ishize badakora igitaramo ndetse n’ amasomo menshi bize ku bantu.

James ati “Muri iyi myaka rero twatangiye gukora muzika, twahuriyemo n’abantu benshi, twagiye dutangazwa n’ukuntu abantu bateye, ukuntu bamwe mu bakirisito bateye.”

“Hari amasomo menshi twigiyemo, ikintu cyatugoye muri iyi myaka ni ukwiga ku bantu cyangwa ikiremwamuntu na n’ubu ku buryo tukigerageza kumenya neza, uko tubyitwaramo neza.”

Aba bahanzi bavuga ko bahisemo kugitegura nyuma yo kubona ubutumwa bwa bamwe bavuga ko batakijya gusengera mu nsengero zitandukanye ahubwo bafashwa n’indirimbo zabo.

James yagize ati “Iki gitaramo cyaje nyuma yo kubona ubutumwa bwa bamwe batwandikiye bavuga ko batagiteranira mu nsengero zitandukanye, ko ubu batunzwe n’ubutumwa bakura mu ndirimbo zacu bifuje ko twaterana nabo.”

Basobanura ko bahisemo gutumira abantu 1000 kuko batifuza ko cyakwitabirwa n’abantu benshi hakazamo akavuyo n’urusaku rwinshi.

Ku bantu bari hanze y’u Rwanda nabo batekerejweho dore ko iki gitaramo kizanyuzwa ku rubuga rwa Eastflix.

Ku batuye ku mugabane wa Afurika, bazagikurikira babanje kwishyura 5$ mu gihe abari hanze yayo bazishyura 10$.


Related Post