Zimbabwe igiye gukuraho igihano cy’urupfu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-07 11:26:09 Amakuru

Igihugu cya Zimbabwe cyateye intambwe igana ku gukuraho igihano cy’urupfu mu mushinga w’itegeko ukuraho icyo gihano.

Ubundi muri 2005, Nibwo umuntu wa nyuma aheruka guhanishwa icyo gihano nubwo hari abantu benshi bagifunzwe bahanishijwe igihano cy’urupfu.

Ministiri w’itangazamakuru Jenfan Muswere yavuze ko inama y’abaministiri yemeje umushinga wo gukuraho igihano cy’urupfu.

Mu itangazo, yavuze ko babikoze nyuma y’ibiganiro bitandukanye bagiranye n’abaturage hirya no hino mu gihugu. Avuga ko ibyo biganiro byagaragaje ko abaturage bashyigikiye igitekerezo cyo gukuraho igihano cy’urupfu.

Yagaragaje ko mu itegeko rishya, abantu bazahamwa n’ibyaha bikomeye, bazajya bahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Gusa ntibiramenyekana igihe Inteko Ishinga Amategeko izatora iryo tegeko. Ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF ni ryo rifite ubwiganze mu Nteko.

Amakuru ava mu butegetsi agaragaza ko abantu 79 ari bo bahanishijwe igihano cy’urupfu kuva Zimbabwe ibonye ubwigenge mu 1980.

Prezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 81, ari mu bashyigikiye ko icyo gihano kivaho dore ko nawe ubwe yigeze gukatirwa igihano cyo kwicwa muri za 60. Icyo gihe , yari yahamijwe icyaha cyo guturitsa gari ya moshi ubwo yari akiri mu nyeshyamba zarwaniraga ubwigenge.

Mu 2022, ibihugu 87 byari bigifite mu mategeko yabyo ahana, igihano cy’urupfu, nk’uko byemezwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International.

Related Post