Abahanzikazi barimo Beyonce na Rihanna bakorewe ibibumbano na 'Madame Tussauds'-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-09 07:45:22 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gashyantare 2024, Nibwo mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, inzu ndagamurage y'ibyamamare ya 'Madame Tussauds' yamuritse ku mugaragaro ibibumbano bishya by'abahanzikazi b'ibyamamare, Beyonce, Rihanna na Lady Gaga.

Ibi bibumbano byakozwe mu rwego rwo guha icyubahiro ibi byamamare bitewe n'ibigwi bubatse izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki.

Iyi nzu yashinzwe yamuritse ibi bibumbano ni iy'umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tossauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835, kuri ubu imaze gufungura amashami 24 mu mijyi itandukanye.

Kuri ubu ifite ishami riri mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yamuritse kumugaragaro ibibumbano 3 bya Beyonce, Rihanna hamwe na Lady Gaga mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Cyakora nubwo byakozwe, hari abanenze cyane ikibumbano cyakorewe Beyonce ntabwo ko bavuga ko kidasa n'uyu muhanzikazi, mu gihe icyakorewe Rihanna basa neza ndetse bacyambitse imyambaro itukura imeze nkiyo yari yambaye mu gitaramo cya 'Super Bowl Half Time Show' yakoze muri Gashyantare ya 2022.

Ikibumbano cyakorewe Lady Gaga cyo cyakiriwe neza n'aabakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko iki kibumbano gisa neza na Gaga gusa basaba ko icyakorewe Beyonce cyakosorwa. Si inshuro ya mbere aba bahanzikazi bakorewe ibi bibumbano dore ko Beyonce na Rihanna bamaze gukorerwa ibi bibumbano inshuro eshatu.

Mu mafoto:

Ikibumbano cya Lady Gaga

Ikibumbano cya Rihanna

Ikibumbano cya Beyonce

Related Post