Afurika: Kanye West yatangaje Imijyi azataramira muri 2024

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-11 18:18:51 Imyidagaduro

Umuraperi umaze iminsi atorohewe n'ubuzima, Kanye West yashyize hanze urutonde rw’Imijyi n’Ibihugu azakoreramo ibitaramo bizenguruka Isi harimo Nairbi muri Kenya na Lagos, Nigeria.

Kanye Omari West uzwi nka Ye, yayitangaje binyuze mu nyandiko ndende yasangije abamukurikira kuri story ye ya Instagram.

Muri iyi nyandiko ye, yagaragaje ko azataramira Abanya-Kenya tariki 07 Ukuboza 2024 kuri Stade mpuzamahanga ya Nyayo i Nairobi, akazahava ajya muri Nigeria tariki 14 Ukuboza 2024, akazataramira kuri Eko Energy City i Lagos.

Muri rusange Kanye West azatangira ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku isi, tariki 22 Kamena 2024 akazatangirira i Toronto muri Canada, agakomereza iwabo muri Amerika kugeza muri Kanama, mbere y’uko akomereza muri Mexique.

Kanye West azagera no ku mugabane w’i Burayi mu bihugu nka Espagne, n’u Bwongereza. Azataramira no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mbere y’uko aza muri Afurika mu bihugu bya Misiri, Nigeria na Kenya.

Azava ku mugabane wa Afurika, Kanye West ahite yerekeza muri Australia muri Mutarama 2025, asoreze muri Asia mu gihugu cy’u Buyapani muri Gashyantare ya 2025.

Related Post