I Kigali hagiye kubera iserukiramuco rizahuza abahanzi bo mu bihugu 25

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-12 10:34:44 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, Nibwo mu kiganiro n'itangazamakuru, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangajwe ko mu Rwanda kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024, hazaba iserukiramuco Mpuzamahanga rya "Kigali Triennial".

Ubwo iki kiganiro n'itangazamakuru cyatangiraga, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko Umujyi wishimiye kwakira iri serukiramuco rigamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu byubuhanzi.

Yagize ati: "Tunejejwe cyane no kwakira Kigali Triennial mu Mujyi mwiza kandi usukuye wa Kigali. Turashishikariza abatuye Umujyi kuzitabira iserukiramuco ari benshi kuko buri wese azabasha kubona ibimunyura bitewe na gahunda zitandukanye zateguwe."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry Ubuhanzi Sandrine Umutoni yavuze ko Guverinoma izakomeza gushyigikira ubuhanzi nkimwe mu nzira yo guteza imbere urubyiruko.

Agira ati: "Guverinoma y'u Rwanda izi agaciro kubuhanzi mu iterambere ry'urubyiruko, ni nayo mpamvu ishyigikira ibikorwa by'ubuhanzi nka 'Kigali Triennial' kuko ubuhanzi ni umuyoboro ukomeye wo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, ariko bukana n'inkingi ikomeye mu guhanga imirimo, kuzamura ubukungu bw'lgihugu, no gusigasira umurage ndangamuco w'lgihugu cyacu."

Kigali Triennial, Ni iserukiramuco u Rwanda ruzakira ku nshuro ya mbere, rizahuza abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25 hirya no hino ku Isi.

Ikindi kandi nuko rizarangwa n'ibitaramo birenga 60 birimo imbyino n'indirimbo byabahanzi, kumurika imideri, ikinamico, sinema, ubwanditsi ndetse n'ibindi.

Iri serukiramuco ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry Ubuhanzi ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali na Rwanda Arts Initiative.

Iri serukiramuco' Kigali Triennial' rifite insanganyamatsiko igira iti: "Ihuriro ry'Ubuhanzi, Ubumenyi, n'Ubukungu"  rikazajya riba buri myaka itatu.

Intego yaryo ni ukugaragaza impano z'abahanzi n'ibihangano byabo no kugaragaza ubuhanzi Nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse no gukomeza kugaragaza u Rwanda nk'igicumbi cy'iterambere ry'ubuhanzi bushingiye ku muco.

Usibye ibitaramo, iserukiramuco rya Kigali Triennial rizatanga urubuga rwibiganiro, amahugurwa, hamwe n'amasomo, bizahuza abanyamwuga n'abaryitabirive.

Iki kiganiro n'itangazamakuru, cyitabiriwe n'abandi bayobozi batandukanye barimo; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza y'Abaturage, Urujeni Martine

Related Post