DRC: Abanyeshuri batawe muri yombi nyuma yo kubahuka ikidakorwaho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-12 13:06:17 Amakuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari abanyeshuri batawe muri yombi bakurikiranyweho kumanura Ibendera ry’Igihugu ryari rimanitse mu kigo cy’amashuri bigamo.

BBC dukesha ivuga ko aba banyeshuri 13 bigaga mu ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga riherereye i Brazzaville. Bivugwa ko nyuma yo kumanura ibendera ry’Igihugu bazamuye irindi rifite ibara ry’umukara, ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana igisobanuro cyaryo.

Guverinoma ya Congo yatangaje ko aba banyeshuri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusuzugura ibirango by’Igihugu.

Minisitiri w’Uburezi muri Congo, Ghislain Thierry, yavuze ko uretse aba banyeshuri bafunzwe hafashwe n’icyemezo cyo gufunga iki kigo cy’ishuri bigagaho kugeza igihe kitazwi.

Related Post