Niyo Bosco ari mu bahanzi bongerewe mu bazitabira ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-13 09:20:15 Imyidagaduro

Aba bahanzi bane barimo Niyo Bosco, Kenny Sol, Afrique na Danny Vumbi, bongerewe mu bazitabira ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’, nyuma yuko 
mu minsi mike hari hemejwe abahanzi batanu bazabyitabira nka Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit.

Uhujimfura Jean Claude uri gutegura ibi bitaramo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bahanzi bari barumvikanye ariko bagitegereje kurangiza ibiganiro na MTN Rwanda yinjiye mu baterankunga, bityo nyuma yo kubona ubushobozi bakaba aribwo bafashe icyemezo cyo kubongeramo.

Byitezwe ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu "Tour du Rwanda 2024" rizaba tariki ya 18-25 Gashyantare.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Related Post