Bwiza yagiranye amasezerano n'aba-scouts agamije gusigasira ibidukikije

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-17 11:08:00 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, Nibwo umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bahagaze neza muri muzika Nyarwanda, yagiranye amasezerano n'umuryango w'Abaskuti mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti ibihumbi 200 mu mwaka wa 2024.

Ni amasezerano yashyizweho umukono nyuma y'ibiganiro byamaze akanya ku mpande zombi ziganira kuri iyi mikoranire, Aho uruhande rw'umuhanzi binyuze muri Sosiyete ireberera inyungu ze 'Kikac Music' ihagarariwe na Claude Uhujimfura n'umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, basinye igihe kingana n'umwaka ariko uzajya wongerwa bitewe n'ibikorwa bazaba barimo gukora.

Aya masezerano bayasinye mu gihe hagiye gutangizwa icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Abaskuti mu Rwanda.

Umuyobozi Uhujimfura , yagize ati "Kugeza ubu ntabwo navuga ngo dufitanye amasezerano angana gutya, ahubwo tuzajya twiha intego mu mwaka, nituyigeraho, tuzajya twiha indi ari nako twongera amasezerano".

Kikac Music ivuga ko gutera ibiti, byari intego za Bwiza kuva mbere cyane ko asanzwe ari umunyamuryango w'Abaskuti mu Rwanda.

Iyi gahunda byari byitezwe ko itangira kuri uyu wa Gatandatu nkuko Bwiza abitangaza aho yagaragaje ko iki gikorwa ari ingenzi ku ngeri zitandukanye ndetse ko ari ibiti bizagirira akamaro urubyiruko, Igihugu ndetse bikanafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Iki cyumweru kizatangira kuri uyu wa 17 kugeza kuwa 25 Gashyantare 2024, bakaba bateganya gukora ibikorwa bitandukanye mu ntara zitandukanye z'igihugu bishimangira intego z'uyu muryango mu Rwanda.

Related Post