DRC: Ese koko ku Kibuga cy’Indege cya Goma hatewe ibisasu?

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-17 14:12:39 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Nibwo mu binyamakuru byo hirya no hino hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, haguye ibisasu bibiri.

Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe avuga ko ahagana sa munani zo mu gitondo haguye ibisasu.

Kugeza ubu ntarwego runaka ruragira icyo rubitangazaho cyane ko hari gukorwa iperereza intandaro yabyo n'uwabihateye  cyangwa aho byaturutse cyangwa niba ari mu mirwano umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za leta.

Umuseke dukesha iyi nkuru wanditse ko bibaye mu gihe mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, hari kubera inama nto yiga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo Kinshasa, iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenco.

Ni inama iri kuba nyuma yaho umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Congo zifatanyije n’ iza SADC, iz’u Burundi, FDLR, Wazarendo n’abacanshuro b’abazungu.

Congo yagiye ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko mu bihe bitandukanye rurabihakana. U Rwanda narwo rushinja Congo gufasha FDLR.

Kugeza ubu imirwano ikomeye irakomeje muri teritwari za Nyiragongo na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 ushobora gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’isoko y’ubukungu muri RD Congo.

Related Post