Miss Nishimwe Naomie yatangaje igihe azakorera ubukwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-19 06:38:59 Imyidagaduro

Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfaye ukomoka muri Ethiopie, umwaka wa 2024 uzasiga bakoze ubukwe basezerane kubana akaramata nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka ibiri bakundana.

Miss Nishimwe Naomie yemereye Radio Rwanda ko we na Michael Tesfaye bazakora ubukwe mu Ukuboza 2024.

Ati “Hari ibyo ntashobora kuvugira aha, turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024, ibindi bazabimenya vuba, iyo tariki nzayibamenyesha pe!.”

Miss Nishimwe Naomie agiye gukora ubukwe na Michael Tesfaye nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2024.

Icyo gihe Nishimwe Naomie w’imyaka 25 yavuze ko afite amatsiko menshi y’ubuzima bwose busigaye azabanamo na Michael Tesfaye.

Avuga ko bimwe mu byo yakundiye Micheal Tesfaye w’imyaka 29 birimo kuba ari umusore ugira gahunda n’ikinyabupfura, wiyoroshya, ukunda Imana nawe akamukunda.

Ati “Ni umuhungu ugira gahunda n’ikinyabupfura, ucisha make kandi wiyoroshya, utameze nk’abandi bose ubwo ni mu maso yanjye, ukunda Imana , unkunda nanjye nkamukunda cyane, ni byinshi navuga ariko ni ibyo.”

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Related Post