Nigeria: Intare yishe umukozi wayitayeho imyaka 10

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-20 09:57:34 Amakuru

Mu gihugu cya Nigeria, hatangiye gucicikana inkuru y'umukozi witaga ku nzu yororerwamo inyamaswa kuri kaminuza yo muri Nigeria wishwe n'imwe mu ntare yari amaze imyaka hafi icumi yitaho.

Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Olabode Olawuyi, yitaga kuri izi nyamaswa zororerwa kuri Obafemi Awolowo University (OAU), yatewe n'iyo ntare ubwo yari arimo kuzigaburira, nkuko iyo kaminuza yabivuze.

Mu itangazo, Obafemi Awolowo University (OAU yasohoye, yongeyeho ko bagenzi be batashoboye kumutabara kuko iyo ntare yari yamaze kumukomeretsa mu buryo bumuviramo urupfu.
Iyo kaminuza yavuze ko uwo witaga kuri izo nyamaswa, wakoreshaga ikoranabuhanga, "yitaga kuri izo ntare kuva zavukira kuri kaminuza mu myaka hafi icyenda ishize".

Kaminuza yagize iti: "Ariko, bibabaje cyane, intare y'ingabo yishe umugabo wari umaze igihe azigaburira."

Abiodun Olarewaju, ushinzwe gutangaza amakuru y'iyo kaminuza, yagize ati: "Ntitwigeze tumenya icyabaye muri iyo ntare y'ingabo kugira ngo igere aho igaba igitero [imugabaho igitero].

Abbas Akinremi, umukuru w'ishyirahamwe ry'abanyeshuri biga kuri iyo kaminuza, yabwiye ikinyamakuru Vanguard cyo muri Nigeria ko icyo gitero cy'intare cyatewe n'"ikosa rya muntu", nyuma yuko uwo witaga ku ntare yari yibagiwe gufunga umuryango amaze kuzigaburira.

Uwo uhagarariye abanyeshuri yavuze ko ibyabaye bibabaje, anaha icyubahiro uwo witaga ku nyamaswa wapfuye nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post