Harmonize yahondanyishije imitwe yumwana na nyina

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-25 13:53:07 Imyidagaduro

Frida Kajala Masanja wamenyekanye mu ruganda rwa Sinema muri Tanzania wanakundanye na Harmonize, yasabye imbabazi umukobwa we Paula Kajala nyuma yo kuryamana n’umugabo umwe na we.

Mu 2020 nibwo Harmonize w’imyaka 33 yakundanye na Kajala w’imyaka 41, nyuma yo gutandukana na Sarah bakundanaga.

Urukundo rw’aba bombi rwaje kuzamo ibibazo ubwo uyu mugore yamenyaga ko Harmonize atangiye gutereta umukobwa we w’imyaka 20 witwa Paula Kajala.

Byamenyekanye nyuma y’amafoto ya Harmonize yambaye ubusa yagiye hanze, byavugwaga ko ariwe wayoherereje Paula. Icyo gihe Paula yakundanaga na Rayvanny.

Ibi byakomanyije imitwe aba bahanzi bahoze muri label imwe ya Wasafi, aho Harmonize yavugaga ko mugenzi we ari we washyize aya mafoto hanze ndetse yashatse kumujyana mu nkiko.

Kuva mu minsi mike bitangiye kuvugwa ko Kajala yaba yongeye kunga ubumwe na Harmonize, umukobwa we Paula Kajala wiga muri Amerika yahisemo kureka gukurikira nyina kuri Instagram

Related Post