Kenny Sol yinjiye muri 1:55 Am ibarizwamo Bruce Melodie

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-21 16:36:26 Imyidagaduro

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol mu ndirimbo zitandukanye yamaze gusinya muri 1:55 Am isanzwe ireberera inyungu za Bruce Melodie y'umushoramari Coach Gael.

Amakuru BTN ifite n'uko Kenny Sol wigaruriye imitima y'abatari bake abifashijwemo n'indirimbo ze zirimo "Say my name, One more time' yakoranye na Harmonize, n'izindi, agiye kongera gukorera hamwe na Bruce Melodie wigeze kumusinyisha nubundi.

Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake, Yatangiye kuririmba by'umwuga ubwo yasozaga amasomo y'umuziki mu ishuri rya Nyundo, atangira aririmba mu itsinda rya Yemba Voice yari ahuriyemo n'abahanzi Bill Ruzima na Mozzy Yemba Boy. Iri tsinda yaje gutandukana naryo ubwo ryari risenyutse muri 2019.

Kenny Sol yaje gusinya mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie muri 2019, atangirana urugendo na mugenzi we Juno Kizigenza bamaranyemo umwaka umwe nawe baratandukana. Kuri ubu Kenny Sol yamaze gusubirana na Bruce Melodie.

Abari kumwe na Bruce Melodie muri Kenya aho ari mu bikorwa bya Muzika by'umwihariko gusoza album ye yise "Sample" izajya hanze mu kwa Gatanu, bavuga ko yamaze kubatangariza iyi nkuru yo gusinya kwa Kenny Sol n'ubwo batavuga igihe yasinye nkuko Inyarwanda ibitangaza dukesha iyi nkuru.


Umwe mu yagize ati "Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 Am, twebwe Bruce Melodie yamaze kubitubwira rwose kandi byemejwe".

Uyu muhanzi akaba agiye gusangamo Bruce Melodie babanye mu Igitangaza Music, Element na Ross Kana.

Bruce Melodie yagaragaje ko yakunze impano n'inganzo ya Kenny Sol kuva bakorana kugeza n'igihe bari baratandukanye kuko ubwo Harmonize wo muri Tanzania yazaga mu Rwanda aje gukorana indirimbo na Bruce Melodie, yahujwe na Kenny Sol nawe bakorana indirimbo 'One More Time'.

Related Post