U Burusiya bwapfubije igitero simusiga cyubwato bwingabo za Ukraine

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-26 06:31:18 Amakuru

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias


Leta y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine yagabye igitero cy’ubwato butagira abasare ku bwato bw’ubugenzuzi buzwi nka Ivan Khurs, bwari mu Nyanja y’umukara, ariko kiburizwamo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burusiya, Lieutenant-General Igor Konashenkov, yavuze ko ubwato bwa Ukraine bwagabye igitero ku wa Gatatu ariko bwashwanyagujwe butaragira icyo bwangiza.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ubwato bwagabweho igitero bushinzwe kurinda umuyoboro wa Gaz uyivana mu Burusiya uyijyana muri Turkiya unyuze mu Nyanja y’Umukara, kandi uwo muyoboro uzakomeza gukora uko bisanzwe.

Yakomeje ivuga ko iki gitero ari igihamya cy’uko u Burusiya bwashyizeho ingamba zagutse z’ubwirinzi nyuma y’igitero cyo muri Nzeri umwaka ushize.

Related Post