Ubushurashuzi bwa Diamond bumukozeho, Zuchu na Zari Hassan bamuviriyeho inda imwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-25 07:37:45 Imyidagaduro

Hirya no hino muri Afurika mu Isi y'imyidagaduro, hakomeje gukwirakwira inkuru y'ubukonje bw'urukundo umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yari yitezeho zuchu.

Iyi nkuru itangajwe nyuma y'uko Zuchu byavugwaga ko bari mu rukundo, amukatiye izuba riva, none kuri ubu Diamond akaba ari gutabaza asaba abakunzi be ko bamuba hafi bitewe n'ibihe bitoroshye arimo kuko bitamworoheye na gato.

Amakuru aturuka ku nshuti za hafi z'aba bombi, avuga ko nyuma y'uko Zuchu atangaje ko kuri ubu atakiri mu rukundo na Diamond bitewe n'uko atamwubaha ndetse akaba akeneye gutangira ubuzima bwe burimo ubwegenge, kuri ubu Diamond nawe yatangaje ko ari mu gahinda katoroshye anaboneraho gusaba abakunzi be kumuba hafi.

Mu butumwa buherekejwe n'amashusho amugaragaza nk'ufite agahinda yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ati: "Bantu banjye nk'uko rero mwabyumvise, ntabwo ibintu binyoroheye na gato, icyo nshaka kubisabira ni uko mwaba muri hafi yanjye muri ibi bihe bitoroshye bityo nkaba nagira agatege".

Inkundura iri kuba hagati ya Zuchu ndetse na Diamond gitera yayo ni amashusho uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Zari Hassan bahoze bakundana ndetse bakaza no kubyarana. Ni amashusho abagaragaza batambuka bafatanye agatoki ku kandi ubona ko ibintu bimeze neza cyane.

Related Post