Kenya: Umusore wari mu marushanwa yo kwiruka yaguye igihumure ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-26 07:02:16 Amakuru

Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024,Nibwo umusore witwa Charles Kipsang Kipkorir, wari mu marushanwa yo kwiruka muri Cameroon yaguye igihumure ahita apfa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera Kipsang w'imyaka 32 yapfuye ubwo yari ashoje kwiruka mu marushanwa yaberaga muri Cameroon azwi nka Mount Cameroon Race of Hope.

Andi makuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Cameroon avuga ko uyu musore yaguye igihumure ari ku mwanya wa 16 maze abanganga bagerageza ku muvura ariko biranga ahita yitaba Imana ubwo yagezwaga mu bitaro.

Uyu musore apfuye nyuma y'ibyumweru bibiri uwitwa Kelvin Kiptum., wari waregukanye umudari wa zahabu mugusiganwa ku maguru yitabye Imana azize Impanuka y'imodoka.

Related Post