Burkina Faso: Abakristu 15 biciwe mu rusengero

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-26 07:27:49 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, Nibwo mu majyaruguru ya Burkina Faso, habaye igitero cy’intagondwa ku bakristu b’abanyagatolika bari muri misa, gihitana abasivili 15 abandi babiri barakomereka.

Ni amakuru yahamijwe na musenyeri Jean-Pierre Sawadogo uyobora paruwasi ya Dori, aho yavuze ko iki gitero cyabereye ku mudugudu wa Essakane, ubwo abakristu bari muri misa.

Musenyeri Sawadogo yamaganye abakoze ayo mahano ahamagarira ababishinzwe kwimakaza umucyo w’amahoro n’umutekano.

Iki gitero kije gikurikira ibindi bimaze iminsi bigabwa n’imitwe y’intagondwa za kiyisilamu mu karere. Ibyo bitaro bimaze igihe byibasira insengero, ubundi bagashimuta abayobozi b’amadini nkuko tubikesha VOA.

Akarere ka Sahel, Burkina Faso irimo, kamaze igihe karayogojwe n’ibitero by’intagondwa kuva mu 2011, ubwo intambara yadukaga muri Libiya. Yaje gukurikirwa n’intagondwa kwigarurira uduce two mu majyaruguru ya Mali mu 2012.

Related Post