I Muhanga: Hasojwe icyumweru cy'Ubuskuti, Dj Marnaud yerekwa urukundo Bwiza arashimira

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-26 12:17:28 Imyidagaduro

Kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, Nibwo kuri stade ya Muhanga habereye ibirori byo gusoza icyumweru cy'Ubuskuti mu Rwanda byasusurukijwe na Dj Marnaud.

Iki cyumweru cy'ibikorwa by'abasukuti ku rwego rw'Igihugu cyasozwaga, cyatangiye ku itariki 17 Gashyantare, aho byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye batanze impanuro n'ubutumwa ku Baskuti bari baturutse impande zose z'Igihugu.

Komiseri mukuru w'umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, Uzabumugabo Vurgile, yavuze ko iki cyumweru basoje cyabaye umwanya wo kongera kwiyibutsa umuhamagaro w'Abaskuti. 

Ati "Iki cyumweru cyabaye umwanya mwiza wo kongera kwitekerezaho, kwiyibutsa ndetse no gushimangira impamvu y'umuhamagaro wacu. Habayemo kandi ibikorwa bitandukanye bituma twongera guhuza imbaraga zacu kugirango tugaragaze uruhare Abaskuti bagira mu iterambere ry'Igihugu ndetse n'iterambere ry'imiryango yabo."

Muri iki cyumweru kandi hanakozwemo amatora ya komite nyobozi y'uyu muryango aho yasize Uzabumugabo Virgule yongera kugirirwa ikizere yongera gutorwa ku mwanya wa Komiseri mukuru muri manda y'imyaka 6.

Umuhanzikazi Bwiza yagiranye amasezerano n'aba-scouts agamije gusigasira ibidukikije wari waje kwifatanya n'Abaskuti bagenzi be nyuma yo kugirana amasezerano, yavuze ko ari ibyagaciro kuri we kuba uyu muryango waremeye ko bafatanya umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 200.

Byari byitezweko Bwiza aririmba muri ibi birori icyakora ntibyakunze bitewe nuko amasaha yari yamufashe kandi afite ikindi gitaramo i Kigali.

Dj Marnaud uri mu bakomeye mu kuvanga imiziki mu Rwanda, niwe wasoje ibi birori atanga ibyishimo ku Baskuti n'inshuti zabo bari bitabiriye.

Insanganyamatsiko y'iki cyumweru yagiraga iti "Muskuti gira uruhare mu bufatanye bugamije imbere heza."

Mu minota isaga 40 yamaze acuranga, yeretswe urukundo rwinshi.

Amafoto yaranze iki gikorwa:
Ibi birori byabanjirijwe n'urugendo rwakozwe n'Abaskuti bagana kuri stade ya Muhanga


Komiseri mukuru w'umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, Uzabumugabo Virgule


Umuhanzi kazi bwiza iburyo ari kuganira na komiseri Uzabumugabo Virgule

Related Post