Tanzania: Brindwi bakomerekeye mu mpanuka ya ascenseur

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-26 08:06:28 Amakuru

Aba bantu barindwi bakomerekeye muri iyi mpanuka y’imashini izamura abantu mu nyubako ndende (ascenseur) muri Tanzania.

Ibi byateye ubwoba abatari bake basigaye bibaza ku bijyanye n’umutekano wa bene izo mashini mu nzu ndende zo mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo ‘ascenseur’ yahanukaga ivuye mu igorofa ya 14 y’inyubako izwi nka “Millennium Towers 2” iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Makumbusho.

Abagera kuri barindwi bakomeretse mu buryo butandukanye. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yatewe n’uko iyi mashini yari yarengeje uburemere bw’ibyo igomba gutwara.

Abakomeretse bose bari mu itsinda ry’abari bitabiriye inama yaberaga muri kimwe mu byumba by’iyi nyubako; bose ni abagabo nk’uko The Citizen yabitangaje.

Related Post