Umuraperi Willie Junior Maxwell II yakatiwe igifungo gikakaye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-26 09:50:34 Imyidagaduro

Rurangiranywa mu njyana HipHop Willie Junior Maxwell II wamenyekanye nka Fetty Wap wari umaze imyaka ibiri irenga afunzwe, akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu.

NY Times yatangaje ko uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Trap Queen” yakatiwe gufungwa imyaka itandatu kuri uyu wa Gatatu.

Uyu musore w’imyaka 31 yari amaze igihe mu buroko nyuma yo kwangwa kw’ingwate yari yatanze agafungurwa umwaka ushize, kubera ko yavugwagaho ibindi byaha birimo gushaka kwica umuntu no gutunga imbunda.

Urukiko rwo mu Mujyi wa New York ni rwo rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’indi itanu isubitse, nyuma yo guhamwa n’icyaka cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Umunyamategeko we Elizabeth Macedonio, yabwiye urukiko ko uwo yunganira ari we ufasha benshi mu muryango we ndetse n’abana kandi akaba yari akeneye amafaranga yo kugira ngo bakomeze kubaho neza, mu gihe ibikorwa by’imyidagaduro byari byarahagaze kubera COVID-19.

Uyu muhanzi mbere yo gukatirwa yari yariseguye ku miryango y’abantu baba baragizweho ingaruka no gucuruza ibiyibyabwenge kwe, avuga ko icyo yari agamije ari ugushaka uko yafasha umuryango we wari umuhanze amaso.

Fetty Wap yabwiye umucamanza ati “Nashakaga gufasha umuryango gusa. Ntabwo nigeze nibaza ko byaba ari ibintu byiza ndi gukora.’’

Abashinjacyaha bo babwiye urukiko ko uyu muhanzi yakoresheje ubwamamare bwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bityo bikaba byaranagize ingaruka ku bantu batandukanye yabicurujeho.

Umwe mu bashinjacyaha witwa Christopher Caffarone, yavuze ko hari benshi bagizweho ingaruka na COVID-19 ariko ntibishore mu bikorwa nk’ibye.

Umwe mu bari muri dosiye imwe na Fetty Wap, aheruka gukatirwa imyaka itandatu na we mu gihe abandi bane batarakatirwa ariko bahamijwe ibyaha bimwe n’icye.

Ubwo yafatwaga mu 2021 TMZ yatangaje ko yabonye impapuro zigaragaza ko uyu muraperi na bagenzi be bari bakurikiranyweho kuba bakwirakwije ibilo 100 birenga bya cocaine, heroin, fentanyl n’ibindi biyobyabwenge mu Mujyi wa Long Island na Leta ya New Jersey.

Bacuruzaga ibi biyobyabwenge bifashishije imbunda zarindaga imodoka yabitwaraga.

Impapuro zigaragaza ko mu iperereza babonye miliyoni $1,5 z’amafaranga afatika (cash), ibilo 16 bya cocaïne, ibiro bibiri bya Heroin, ibinini bya fentanyl ndetse n’imbunda zifashishwaga z’ubwoko butandukanye.

Fetty Wap yafashwe mu gihe yari ari mu iserukiramuco rya Rolling Loud atarajya no ku rubyiniro. Yafatiwe ahitwa Citi Field muri New York mu Ukwakira 2021.

Fetty Wap yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Trap Queen’, yazamuye izina rye ikanamuhesha ibihembo bitandukanye

Related Post