Senegal: Abimukira berekezaga muri Espagne bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-29 11:56:09 Amakuru

Ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, Nibwo mu gihugu cya Senegal, abimukira barenga 20 bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye berekezaga muri Espagne, bapfiriye mu mpanuka y'ubwato bwarohamye mu Nyanja.

Ni amakuru yahamijwe na Guverineri wa Saint-Louis, Alioune Badara Samb, watangaje ko ibi byago byabereye mu nyanja mu Majyaruguru ya Senegal, kuri uyu wa Kane ubwo ubwato bwari bwuzuye aba bimukira bwarohamaga.

Yagize ati “Imirambo irenga gato 20 yabonetse, abandi bantu 20 babashije kurokoka”.

Alioune avuga ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bafatanyije n’ingabo zirwanira mu mazi, bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarohamye mu nyanja nyuma y’ibi byago.

Badara Samb ntabwo yavuze umubare w’abagenzi bari muri ubwo bwato, ariko abarokotse batangaje ko umubare ushobora kuba wari ari mwinshi.

Mamady Dianfo warokotse iyi mpanuka, yavuze ko abagenzi bagera kuri 300 bari muri ubwo bwato bwavaga muri Senegal nkuko ikinyamakuru ilkha kibitangaza.

Alpha Balde yavuze ko uwari utwaye ubwo bwato yabwiye abimukira bari baburimo, ko atagishoboye gukomeza urwo rugendo bamusaba kubasubiza muri Senegal ariko ntibyashoboka.

Related Post