DRC: Abasirikare ba SANDF baje guhabya M23 basubiranyemo baricana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-02 19:43:52 Amakuru

Ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, Nibwo Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bapfiriye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gusubiranamo bakarasana hagati yabo.

Abo basirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo bari mu butumwa bwa MONUSCO nkuko 

Iki gihugu gisanzwe kinafite abandi basirikare cyohereje kurwana umutwe wa M23 bari mu butumwa bwa SADC.

Abapfuye ku wa 29 Werurwe 2024 bakurikiye abandi babiri baherutse guhitanwa n’igisasu cyatewe mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo muri Kivu ya Ruguru.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, SANDF yavuze ko umwe mu basirikare bayo yarashe mugenzi we, mbere yo guhindukiza umututu w’imbunda akirasa mu cyico.

Ntihasobanuwe impamvu yateye ubwumvikane bucye bwatumye abo basirikare barasana nkuko DailyMonitor ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Cyakora SANDF yavuze ko nyuma y’uko abo basirikare bicanye yahise itangiza iperereza.

Related Post