Nigeria: Abanyeshuri 15 biyongereye kuri 287 bashimuswe n'abitwaje intwaro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-11 06:21:28 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, Nibwo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 15 nyuma y’iminsi mike abandi banyeshuri 280 na bo bashimuswe.

Reuters dukesha iyi nkuru, yanditse ko abitwaje intwaro binjiye mu ishuri rya  Kiyisilamu riherereye mu Mudugudu wa Gidan Bakuso muri Leta ya Sokoto, bagafata abana 15. 

Umuyobozi w’iri shuri Liman Abubakar, yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri bashimuswe bari hagati y’umunani na 14.

Umuvugizi wa Polisi ya Sokoto Ahmad Rufai, nawe yunzemo ko umugore umwe na we yashimuswe mu wundi Mudugudu, yongeraho ko hashyizweho itsinda rya Polisi riri gushakisha abo banyeshuri.

Iri shimutwa ribaye ku nshuro ya gatatu  mu majyaruguru ya Nigeria kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo abantu barenga 280 cyane cyane abagore n’abana bashimuswe n’abakekwaho kuba inyeshyamba muri Leta ya Borno ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Related Post