Papa Francis yakuriye inzira ku bamushidikanyaho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-14 20:11:11 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Nibwo hasohotse inkuru ivuga ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis nta gahunda afite yo kwegura nyuma yuko hari abakomeje kugaragaza ko uburwayi ahorana ari ho bumwerekeza.

Ni amakuru yashyizwe hanze n'Ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani, Aho gisobanura ko Papa Francis yagaragarije iki gisubizo mu gitabo gishya yise ‘Life: My Story Through History’, ashobora gushyira hanze mu minsi mike iri imbere.

Muri iki gitabo cyanditswe mu rurimi rw’Igitaliyani n’Icyongereza, Papa Francis yagize ati “Ndashima Imana, ndyohewe n’ubuzima bwiza n’umugambi Imana imfiteho. Ndacyafite imishinga myinshi yo gushyira mu bikorwa.”

Uyu mushumba ukunze kugaragara agendera mu igare ry’abafite ubumuga, cyangwa agendera ku nkoni bitewe n’iki kibazo yagize cyo mu ivi, Ni kenshi yasubitse ingendo yagombaga gukorera mu bihugu bitandukanye bitewe n’uburwayi burimo ubw’ivi.

Papa Francis yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu 2013, asimbuye Benedict IVI weguye bitewe n’intege nke zatewe n’ubusaza.

Related Post