Muhanga: Umukozi wa REG yapfuye yishwe n'umuriro w'amashanyarazi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-14 23:17:45 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Nibwo mu Kagari ka Rusovu, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, umukozi w'Ikigo Gishinzwe Ingufu(REG) Ishami rya Muhanga, yapfuye amanitse ku ipironi nyuma yo gufatwa n’umuriro w’amashanyarazi yari ari gukora.

Iyi nkuru y'inca mugongo yahamijwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aho mu kiganiro yagiranye n'UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyi mpanuka yabaye  saa moya n’iminota mirongo ine zijoro.

Meya Kayitare watangaje ko ntamakuru afite ajyanye n'imyirondoro ya nyakwigendera, akomeza avuga ko nyakwigendera witwa Kanakuze Alexis yari kumwe na bagenzi be bakorana, barimo gukora umuriro, uramufata ahasiga Ubuzima.

Ati “Kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu ipironi hejuru.”

Meya Kayitare avuga ko hategerejwe abandi bakozi ba REG, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Related Post