Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, Nibwo muri Taiwan hibasiwe n’umutingito ukomeye wari ku kigereranyo kiri hagati ya 7.2 na 7.7 wapfiriyemo abantu 9 abasaga 800 barakomereka mu gihe 50 bburiwe irengero.
Amakuru atuka mu bitangazamakuru binyuranye, aravuga ko ubuyobozi buburira abaturage ko hashobora kubaho umwuzure uterwa n’amazi y’inyanja uzwi nka Tsunami.
Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru, bivuga ko Bivugwa ko uyu mutingito ukomeye kurusha iyabaye muri icyo gihugu yose mu myaka 25 ishize, ukaba wasenye inyubako nyinshi zo mu burasirazuba bwa Hualien uteza n’inkangu muri aka gace dore ko ba mucyerarugendo bari mu bapfuye ndetse hakaba hari n'abaturage baheze mu mazu yasenyutse.
Abayobozi ba Taiwan bavuze ko umutingito ushobora gukomeza mu minsi itatu cyangwa ine iri imbere bitewe n’uburemere bwawo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’ibijyanye n’imitingito mu Murwa Mukuru Taipei, Wu Chien-fu, yavuze ko uyu mutingito ugereranyije wari hagati ya 7.2 na 7.7 ari wo ukomeye wibasiye Tayiwani kuva mu 1999 aho wahitanye abantu 2400 icyo gihe.