Afurika y’Epfo: Umwana w’imyaka umunani yarokotse impanuka yapfiriyemo 45

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-04 09:34:48 Amakuru

Ubwo muri muri Afurika y’Epfo habaga impanuka y'imodoka ya bisi yari itwaye abagenzi igahanuka ku iteme abasaga 40 bagapfa bari bavuye mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana bagiye muri Pasika mu mujyi wa Moria, habaye igitangaza cy'umwana w’imyaka umunani wayirokotse.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’imyaka umunani yavuye mu bitaro, yurizwa indege asubira mu gihugu cye.

Iyi mpanuka yabereye ku rukuta rwa bariyeri rwabujije imodoka kuba zarenga umuhanda, nuko irashya ubwo yikubitaga hasi mu manga muri metero 50 munsi y’iryo teme, nyuma yo kurenga umuhanda.

Aljazeera yanditse ko abakuriye ubuvuzi mu ntara ya Limpopo iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Afurika y’Epfo, aho iyo mpanuka yabereye, bavuze ko uwo mukobwa yasubiye iwabo n’indege yahagurutse ku kibuga cya Polokwane, ku wa gatatu mu gitondo nkuko Umuryango ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu butumwa bujyanye na Pasika yari yatangaje ku wa kane w’icyumweru gishize, mbere yuko iyo mpanuka iba, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yari yashishikarije abaturage "gukora uko dushoboye kose kugira ngo iyi ibe Pasika itekanye".

Yongeyeho ko idakwiye kuba "igihe aho twicara tugategereza kubona imibare y’impfu cyangwa abakomerekeye mu mihanda yacu".

Related Post