Kiliziya Gatolika yamaganye icyifuzo cyo guhinduza igitsina ahubwo ishyigikira ubutinganyi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-10 08:12:22 Amakuru

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwamaganiye kure ibikorwa byose ndetse n'ibyifuzo bifite aho bihuriye no guhinduza igitsina, igaragaza ko bihabanye n’umugambi Imana ifite ku kiremwamuntu, icyakora bushimangira ko bushyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.

Bimwe mu bikorwa Kiliziya Gatolika yamaganye ni ukwibagisha ubikora agambiriye guhinduza igitsina niba yari umukobwa agahinduka umuhungu, uwari umuhungu agahinduka umukobwa.

Ibi bikorwa kandi Kiliziya yamaganye byiyongera ku byo kubyarira abandi bantu.

Aha ni hamwe abashakanye bahitamo umugore ku ruhande akaba yabatwitira yabyara umwana akamutanga, byose Kiliziya Gatolika ikavuga ko bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha.

Inyandiko z’amapaji 20 zasohowe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis zigaragaramo ko ibyo bikorwa bihonyora ku buryo bukabije indangagaciro za muntu.

Izi nyandiko kandi zongera gushimangira uburyo Kiliziya itemeranya kuva kera n’ibijyanye no gukuramo inda no guhuhura (euthanasia).

Zigaragaza ko Imana yaremye umugabo n’umugore batandukanye mu buryo bw’imiterere, zikerekana ko abantu bakwiriye kubaha iryo tegeko aho gushaka kujya mu nshingano z’Uhoraho.

Icyakora izo nyandiko zemera ko umuntu ashobora kubagwa mu gukemura ibibazo bishobora kuba bibangamiye imyanya myibarukiro y’umuntu cyane ko bitagamije guhindura imimerere y’umuntu nk’ibyadutse muri iyi minsi.

Zigaragaza kandi ko ibijyanye n’uko umuntu ashobora kubyarira undi na byo bitesha agaciro umuntu yaba uwatwise uwo mwana cyangwa umwana watwiswe muri ubwo buryo, ibintu Papa Francis aherutse no gusaba ko byacibwa.

Ku rundi ruhande Vatican yongeye kugaragaza ko idashyigikiye amategako yo guhana abaryamana bahuje ibitsina cyane cyane akunze kugaragara mu bihugu bya Afurika.

Igaragaza ko mu bihugu bimwe abantu bakomeje gufungwa, kwicwa, guhohoterwa mu bundi buryo butandukanye ngo kuko bahisemo imyumvire ku mibonano mpuzabitsina itandukanye n’isanzwe imenyerewe.

Ni ibintu Kiliziya Gatolika ibona nko guhonyora nkana uburenganzira bwa muntu, ndetse igashengurwa n’uko hari abayoboke ba Kiliziya bakomeje gushyigikira ayo mategeko nkuko Igihe kibivuga.

Nubwo Papa Francis yarengeye abaryamana bahuje ibitsina, akagaragaza ko Kiliziya Gatolika igomba kwakira abana bayo itarobanuye, ku bijyanye no kwihinduza igitsina yerekana ko ari ingingo iri kumunga ikiremwamuntu, bishingikirije ku ngengabitekerezo y’ububi (ugly ideology).

Related Post