Brazil: Umusore yarasiye mu rukiko uwishe se

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-10 13:41:44 Amakuru

Muri iki Cyumweru turimo , Nibwo hashyizwe hanze amashusho y'umusore witwa Cristiano Alves Terto w’imyaka 27 y’amavuko wagaragaye arasa amasasu atandatu kuri Francisco Cleidivaldo Mariano De Moura w’imyaka 38, ubwo yari imbere y’abacamanza mu rubanza rw’abishe se i São José do Belmonte, muri Brazil.

Amashusho yaturutse imbere mu rukiko agaragaza Terto yiruka yerekeza imbere afite imbunda ya 38-caliber revolver ayitunga De Moura,wari wicaye intambwe nke hafi y’umucamanza n’umwavoka.

Abantu bari mu cyumba cy’urukiko bahise batangira guhunga mu gihe abacamanza n’abakozi b’urukiko batatanye ubwo Terto yihoreraga n’uburakari kuri De Moura uryozwa icyaha yakoze ku wa 29 Ugushyingo 2023.

De Moura yaguye inyuma y’intebe y’abacamanza, ariko Terto arihuta cyane maze amurasa andi masasu abiri mu mutwe.

Uyu musore yahise asohoka mu cyumba cy’urukiko, mu gihe abagore babiri bagerageje kumujyana kure ya De Moura mu gihe yamurasaga bagaragaye basa nk’abafite ubwoba nkuko Polisi ya Pernambuco yabitangarije CNN dukesha iyi nkuru.

Terto yafunzwe bukeye bwaho araswa kandi kuva icyo gihe yagumye muri gereza.

Related Post